Imfashanyigisho ngufi ku gusuzuma amabere
Uru rupapurontangamakuru rutanga incmake kuri BrestScreen Qeensland Rusobanura uwemerewe gukorerwa na porogaramu isuzumwa ry’amabere, ibikubiye mu isuzuma ry’amabere n’uburyo bwo gusaba randevu.
Ni iki gikorwa mu gihe muri randevu y’isuzumwa ry’amabere
Iyi videwo isobanura uburyo dukora isuzuma ry’amabere: Ivuga:
- uko wakwitegura ranevu y’isuzumwa ry’amabere
- uburyo amabere yawe azasuzumwa
- igikurikira nyuma ya randevu yawe y’isuzumwa ry’amabere.
Gukora isuzuma ry'amabere bishobora gufasha mu kuvumbura kanseri hakiri kare, bigatuma uhabwa ubundi buryo bwo kuvurwa.
Hano muri BreastScreen Queensland, dutanga isuzuma ry'amabere ku buntu muri leta yose ku bagore bafite imyaka 40 no hejuru yayo batigeze babona impinduka ku mabere yabo. Gukora isuzuma ry'amabere ni byo bifasha cyane ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 50 na 74, kandi tuzajya tuboherereza ubutumire buri myaka ibiri igihe uri muri iki kigero cy'imyaka.
Mu gihe ugiye kubonana na muganga, ntugomba kwisiga puderi zihumura cyangwa imibavu kuko bishobora kugira ingaruka ku isuzumwa ry’amabereye yawe. Turagusaba kwambara umwambaro udafatanye ku gice cyo hepfo n’icyo hejuru kugira ngo igice cyawe cyo hasi kigume cyambaye mu gihe cy’isuzumwa.
Byaba byiza uhageze iminota 10 mbere y'igihe. Mu gihe uzaba uhageze, uzahabwa ikaze n'umukozi wacu mwiza ushinzwe gutanga ikaze. Bazagusaba kuzuza amafishi runaka kandi bagenzure ikarita yawe ya Medicare.
Umuganga wacu w’umugore ukora ibizamini byo gucisha abarwayi mu cyuma azakujyana mu cyumba cy’isuzumiro maze agusobanurire uko bigeye kugenda.
Birumvikana ko ushobora kumubaza ibibazo byose waba ufite. Azakoresha imashini yihariye yo gufata amafoto yo mu mashini ikoresha imirasire ya X-ray Kugirango ashakishe kanseri ntoya cyane idashobora kubonwa cyangwa kumvwa nawe cyangwa muganga wawe.
Ushobora kuba ufite impungenge wumva ko isuzuma rizatwara igihe kinini cyangwa bizakubabaza, ariko ubusanzwe birihuta kandi ntubangamirwa cyane. Ushobora gusaba umuganga ukora ibizamini byo guca mu cyuma ko yabihagarika igihe icyo ari cyo cyose.
Azagusaba gukuramo umwambaro wo hejuru n’isutiye kandi azashyira ibere ryawe ku mashini hanyuma ahakande mu gihe cy'amasegonda make kugira ngo abone ifoto igaragara neza. Ibi bizasubirwamo ku rindi bere. Azasuzuma akoresha imirasire ya X-ray afate amafoto inshuro enye, Inshuro ebyiri kuri buri bere.
Amafoto y’ibere ryawe azasomwa mu buryo bwigenga n’abaganga nibura babiri babihuguriwe ku rwego ruhanitse kandi b'inzobere. Abagore benshi babona ibisubizo byabo mu byumweru bine. Nuduha amakuru ya muganga wawe, na we tuzamuha kopi.
Abagore 95 ku 100 bafite ibisubizo byiza byavuye mu isuzuma ry’amabere, nta kanseri y'ibere yabonetse. Abagore batanu ku 100 baba bakeneye kongera gusuzumwa. Ariko niba uri muri iri tsinda, ntibivuze ko urwaye kanseri. Bivuze gusa ko hari ikintu gikeneye kwitabwaho kurushaho mu Kigo cyacu Gishinzwe Gusuzuma Abarwayi.
Kuza kwawe kubonana na muganga bishobora kumara iminota itarenze 30, kandi muri icyo gihe cyose, abakozi bacu b'inararibonye kandi bakunda kwakira abashyitsi bazakwitaho cyane.
Ubwo rero niba urengeje imyaka 40, wemere ibyo tugusaba tugukorere isuzuma ry'amabere ku buntu Kandi niba uri hagati y'imyaka 50 na 74, tuzakumenyesha amakuru agezweho ajyanye n'ibizamini byo gusuzuma amabere yawe kuko kuyimenya hakiri kare bitanga amahitamo menshi yo kuvurwa kandi ibyo bigira akamaro cyane.
Tegura gahunda yo gusuzuma amabere yawe uyu munsi.
Dufite ibigo birenga 260 hirya no hino muri Queensland, hamwe na hamwe nyuma y'amasaha.
Niba wifuza ibindi bisobanuro cyangwa ushaka gusaba kubonana na muganga, jya kuri breastscreen.qld.gov.au cyangwa uhamagare Serivisi ya BreastScreen Queensland ikorera mu gace utuyemo kuri 13 20 50.
Last updated: June 2024